Mu bihe bya none, kugira website si ibintu by’abakire cyangwa ibigo binini gusa — ni imwe mu nkingi z’ingenzi zigaragaza isura yawe cyangwa iy’ikigo cyawe kuri interineti. Ariko kugira ngo ubone website ikozwe neza, si ukubona umuntu ufite mudasobwa gusa. Bisaba gutoranya neza umuntu mukorana, kumenya ibyo mugomba gukorerana neza, n’ibyo buri wese agomba kuzuza kugira ngo mukorane neza kandi birambye.
1. Menya neza icyo ushaka gukora kuri website
Ntibitangira mu gukora, bitangirira mu kumva intego.
Ni gute website yawe izakoreshwa? Ni iy’ubucuruzi, iy’amakuru, iy’ubugeni cyangwa iy’amasezerano?
Umuntu ushaka website agomba kuba afite igitekerezo gisobanutse:
-
Ibyo izerekana,
-
Abayigana n’icyo bazayisangaho,
-
N’ibyo yifuza ko bikorwa ku rwego rw’imikorere (functionality).
Iyo utabivuze neza, uwo ukorana ashobora gukora ibintu byiza ariko bitujuje ibyo wifuzaga.
2. Guhitamo umuntu ufite ubumenyi n’ubunyangamugayo
Umukozi wa website si umuntu ukora design gusa; ni umuntu uhuza ubugeni, ikoranabuhanga n’ubucuruzi.
Mbere yo kumuhitamo, reba:
-
Ese afite ibyo yigeze gukora (portfolio)?
-
Ese yumva ibyo ushaka?
-
Ese avuga ukuri ku byo ashoboye n’ibyo adashoboye?
-
Ese agufasha kumva uko ibintu bikorwa cyangwa avuga ibintu mu buryo bukakwereka ko ari ibanga?
Umuntu mwiza azakubwira n’ibyo udakwiye gukora, si ugushaka kukwishyuzaho gusa.
3. Kumenyana no kumvikana ku buryo bwo gukorana
Imikoranire myiza hagati yawe n’ukora website ishingira ku kumvikana ku bitekerezo, igihe n’amasezerano.
Mbere yo gutangira, mugomba kumvikana kuri:
-
Igihe bizamara,
-
Igiciro,
-
Ibyo bizakubiyemo (nk’amasura, system yo kwishyura, hosting, domain, SEO, n’ibindi),
-
Uburenganzira bwa nyuma ku website (ownership).
Iyo ibi bitavuzwe neza, usanga nyuma hari impaka: “website ni iyanjye cyangwa ni iyawe?”
Ni byiza ko byose biboneka mu masezerano yanditse, haba n’uburyo bwo guhererekanya amakuru mu mucyo.
4. Icyo umugomba n’icyo agukomba
Umukora website agomba kuguha ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’igihe.
Agomba kukwubaha nk’umukiriya, agatanga amakuru ku gihe, agasobanura ibyo ari gukora kandi akakwereka aho bigeze.
Ariko nawe nk’umukiriya, ugomba kumuha amakuru yose akenewe, kumushyigikira, no kubahiriza ibyo mwemeranyije.
Umukozi atagenewe gukora ibitangaza atahawe ibyo akenera — ibirimo amafoto, ibisobanuro, cyangwa ibirimo bijya ku rubuga.
5. Kumenya ko website atari ibintu bimara umunsi umwe
Website ni nka umwana uvuka — ugomba gukurikirana imikurire ye.
Nyuma yo kuzura, hagomba kubaho:
-
Updates,
-
Uburyo bwo kuyitaho (maintenance),
-
Kumenya uko ihagaze ku isoko (analytics),
-
No gukomeza kuyiteza imbere.
Ibi byose bisaba gukorana neza na developer wawe, mu buryo burambye, aho mugirana ubufatanye aho kuba ubucuruzi gusa.
Umwanzuro
Umuntu mwiza ugukorera website si uwihuta ngo akwereke imirongo ya code, ahubwo ni ufasha inzozi zawe kugira isura kuri interineti.
Kugira ngo imikoranire yanyu irambye, bisaba ubufatanye n’ukuri: wowe uzi icyo ushaka, we azi uko bigerwaho. Iyo ibyo bihujwe neza, website iba ubucyo bw’ikigo cyangwa igitekerezo cyawe, kandi ikaba intangiriro y’urugendo rushya rwo kwigaragaza mu isi y’ikoranabuhanga.


