Kuki DV Lottery 2026 Itaratangira? Impamvu, ibisobanuro, n’icyizere ku bategereje Green Card - Belie08

Kuki DV Lottery 2026 Itaratangira? Impamvu, ibisobanuro, n’icyizere ku bategereje Green Card

Mu myaka yose ishize, abantu benshi hirya no hino ku isi, cyane cyane muri Afurika, bajyaga bategereza ukwezi kw’ Ukwakira kugira ngo batange ubusabe bwo kwinjira muri gahunda ya Green Card Lottery ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izwi nka Diversity Visa (DV) Program.
Ariko muri uyu mwaka wa 2025, ibintu byatunguye benshi: kugeza ubu, hagati mu kwezi kw’ Ukwakira, ntiharatangazwa itariki yo gutangira kwiyandikisha nk’uko byari bisanzwe. Ibi byatumye abantu benshi bibaza impamvu nyayo y’iri tinda, ndetse n’icyo byaba bisobanuye ku hazaza h’iyi gahunda.

Nk’uko byatangajwe n’Urwego rwa U.S. Department of State (DOS), gahunda ya DV-2027 iracyariho kandi ntiyahagaritswe. Gusa, hari impinduka nshya zigiye gushyirwa mu bikorwa:

  • Kuva kuri DV-2027, buri muntu ushaka kwiyandikisha azajya yishyura idorari rimwe rya Amerika ($1) mu gihe cyo gutanga ubusabe bwe.

  • Iri tegeko ryatangajwe ku itariki ya 16 Nzeri 2025, risaba iminsi 30 mbere y’uko ritangira gukurikizwa — bikaba bivuze ko gutangira kw’iyandikisha gushobora kwimurwa kugeza hagati cyangwa ku musozo wa Ukwakira, cyangwa se mu ntangiriro z’ Ugushyingo 2025.

  • DOS ntiyigeze ivuga ko iyi gahunda ihagaritswe, ahubwo yatangaje ko “iri kuvugururwa kugira ngo habeho uburyo bushya bwo kwishyura no gucunga amakuru neza.”

What is the Green Card Lottery? | Ahlgren Law | Green Card Attorney Chicago

Impamvu nyamukuru zishobora kuba zarateye gutinda

  1. Gushyiraho uburyo bushya bwo kwishyura:
    Mbere, kwiyandikisha muri Green Card byakorwaga ku buntu, ariko ubu hasabwe gushyiraho uburyo bwo kwakira amafaranga ya $1 kuri buri muntu. Kugira ngo ibi bikorwe mu buryo bwizewe, hagomba kuvugururwa uburyo bw’ikoranabuhanga yaho biyandikishiriza ari nabyo byatwaye igihe.

  2. Ihinduka mu mikorere n’ubwirinzi bwa sisitemu:
    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri guhangana n’ikibazo cy’uburiganya mu kwiyandikisha kwa DV Lottery — harimo abantu bakoresha amazina y’abandi cyangwa amakuru atari yo. Kunoza uburyo bushya bwo kugenzura amakuru nabyo biri mu byateye gutinda.

  3. Ihinduka mu miyoborere ya gahunda:
    Buri gihe uko habayeho impinduka mu buyobozi bw’abashinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration Services), habaho no kuvugurura amategeko n’imikorere. Muri uyu mwaka, hari ingingo nshya ziri kugenzurwa n’inzego z’ubutegetsi za Amerika, kugira ngo zemezwe burundu mbere y’uko DV-2027 itangira.

US Imposes $1 Fee for Green Card Lottery Registration

Hari ibyiringiro ko gahunda izatangira mu Ugushyingo 2025, kuko DOS isanzwe itatangaza itariki y’itangira itarenze hagati mu Kuboza.

Tags :
Niba wanyuzwe n’iyi nkuru, inkunga yawe idufasha kugeza izindi nk’iyi ku bandi. Buri gikorwa cyawe gitanga ubumenyi bushya.

Belie Africa

Belie.Africa ni urubuga rwavutse mu nzozi no mu bitekerezo bigamije guhindura uko abantu batekereza ku ikoranabuhanga, ubukungu n’ubuzima bw’ejo hazaza. Ni ihuriro ry’abantu bifuza kumenya byinshi, gutekereza cyane no gusangira ibitekerezo bishya byubaka isi nshya.

https://08.belie.africa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Ziheruka