Mu myaka 25 ishize, isi yacu yahindutse mu buryo bwihuse kurusha uko byigeze bibaho mu mateka y’abantu. Ubu, ubuzima bwa buri munsi buri mu biganza bya digital: telefone zacu, imbuga nkoranyambaga, porogaramu ziduhindurira imyumvire, ndetse n’ibitekerezo bishya by’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) birimo guhindura uko tubona isi.
Ariko se, ese umuntu w’iki gihe arakiyobora, cyangwa ni ikoranabuhanga rimugenzura?
Nta muntu n’umwe ukibasha gutekereza atavuze ijambo “online”. Uko ukangutse mu gitondo, ikintu cya mbere ukora ni ugufungura telefoni: kureba WhatsApp, Instagram, cyangwa YouTube. Ibi byabaye nk’umugenzo mushya w’isi — ntabwo tugisoma ibitabo mu gitondo, ahubwo dusoma “feeds”.

Ikoranabuhanga ryaduhaye byinshi: kumenya amakuru ako kanya, kwiga, gukora, ndetse no guhanga imirimo mishya. Ariko nanone ryadukuyemo ikintu gikomeye — ubushobozi bwo gutekereza twisanzuye. Ubu, byinshi dutekereza cyangwa twumva bijya guturuka mu bitekerezo byanditswe n’abandi kuri internet.
Mu gihe cyashize, umuntu yafataga igihe cyo gutekereza, gutega amatwi no guhitamo icyo yizera. Ubu, ibintu byose birihuta: ntukibona umwanya wo gutekereza ku gitekerezo kimwe igihe kirekire, kuko algorithm ikwereka ikindi gishya buri segonda.
Aho byageze, imyumvire yacu isa n’iyagabanyije uburemere — umuntu atakigira amahitamo y’umwimerere, ahubwo akurikira ibyo “system” imwereka ko ari byo bikenewe.
Abafite ubumenyi bwa digital ni bo bayoboye isi
Uko isi ijya imbere, abantu bafite ubumenyi bw’ikoranabuhanga ni bo batangiye kuyobora ubuzima bw’isi. Abafite ubushobozi bwo gukora content, gusobanukirwa uko algorithm ikora, no guhanga ibishya kuri murandasi — nibo babaye abafite ijambo.
Ubu, umuhanzi ashobora kumenyekana kurusha umunyapolitiki, umunyamakuru akagira ijwi kurusha televiziyo yose, kandi umuntu wicaye mu cyumba cye akagira ingaruka ku isi yose. Ibi byose byatewe n’uko digital yahinduye imipaka, igashyiraho indi “repubulika” nshya — Repubulika y’Ibitekerezo.
Ikibazo gikomeye kirimo kubazwa n’abahanga muri filosofo n’ubumenyi: “Ese mu myaka iri imbere, tuzaba tugifite ubwenge bwacu, cyangwa tuzaba twaretse ikoranabuhanga rikadutekerezera?”
Abantu benshi ubu barakoresha porogaramu zibafasha gutekereza: AI ibandikira, ibafasha gufata ibyemezo, ibashyiriraho gahunda. Ni byiza, ariko nanone ni ikimenyetso cy’uko umuntu ari gutangira gusigana n’ubushobozi bwe bw’umwimerere.
Ubwenge bwacu burimo kuba umwunganizi, aho kuba umuyobozi.
Kugira ubumenyi kuri digital ntabwo ari ukwemera ko ikoranabuhanga rituyobora, ahubwo ni ukumenya kurikoresha.
-
Uko ukoresha smartphone yawe biravuga byinshi ku buryo utekereza.
-
Uko ukoresha imbuga nkoranyambaga bishobora kukubaka cyangwa kukurimbura.
-
Uko wihitiramo amakuru yo gusoma birakwereka niba uri mu isi y’abatekereshwa cyangwa abatekereza.
Ubumenyi nyakuri si ukwiga uko “app” ikora, ahubwo ni ukumenya icyo ushaka gukoresha muri yo.
Mu gihe benshi bari mu ivangura rya digital — bamwe bakurikirana ibyo babonye kuri TikTok, abandi bakora ibintu batatekereje — umuntu ufite ubwenge bushya ni uzi guhuza ibiri kuri murandasi n’ubuzima nyabwo.
Ubwenge bw’iki kinyejana si ugutunga smartphone, ahubwo ni ukumenya igihe cyo kuyifunga. Si ukumenya gukoresha AI, ahubwo ni ukumenya icyo wifuza ko AI ikugirira.



