Mu minsi ishize ubwo Umwami wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yasuraga u Rwanda, hari ifoto ye yafashwe ari gukoresha iPhone 12 isanzwe yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Abantu benshi baratangaye: umuntu ukuriye igihugu gikize ku rwego rwo hejuru, umukire w’umurengera, ufite ubushobozi bwo gutunga ikoranabuhanga rishya ryose ku isi, none arakoresha telefoni abantu benshi bo mu bihugu bikennye babona nk’ishaje?
Iyi foto ntiyabaye inkuru gusa. Yahindutse isomo rikomeye ku myumvire y’iki gihe, aho abantu benshi—cyane cyane urubyiruko—bahindutse abacakara b’ibigezweho, bakumva ko agaciro k’umuntu kagaragarira kuri version ya telefoni atunze.

Mu buzima busanzwe, dukunze kubona abantu bishora mu madeni, abandi bagurisha ibyo batunze, abandi bagakora ibikorwa by’uburiganya—ibyo byose ngo babone “iPhone 17” iheruka ku isoko. Hari abavuga bati: “Mbese nakomeza gutunga iPhone 12 ngo abantu babone ko nkennye?”
Iki ni cyo gituma kubona umwami ufite ubukungu butagereranywa, ariko adafatwa n’igitutu cy’ibigezweho, bitera ikibazo gikomeye: Ese ni twe dufite ikibazo?
Ukuri ni uko telefoni ari igikoresho, si ikimenyetso cy’ubukire cyangwa ubwenge. Nta muntu wigeze aba umuherwe kubera version ya smartphone, ahubwo abaherwe bahinduka icyo bari cyo kubera imikorere y’ubwenge, imikoreshereze y’umwanya, n’uburyo bafata ibyemezo.
Kuki abakire bakomeye bahitamo ibintu bisanzwe?
Abantu bakize cyane ku isi bakunda gufata ibintu mu buryo bwa pragmatique:
-
Bakoresha icyo bakeneye, si icyo isi ibategeka.
-
Baharanira agaciro gakomeye—ubumenyi, imishinga, imari, n’iterambere rirambye.
-
Nta gihe bamara bibaza uko abandi bababona.
Ni yo mpamvu usanga bamwe mu bantu batunze amafaranga menshi kurusha abandi ku isi, nka Warren Buffett, Mark Zuckerberg, Elon Musk, n’abandi benshi, bakoresha ama-modèle ya telefoni adakabije, bambara imyenda isanzwe, kandi bakora ubuzima busanzwe cyane.
Ubukire bwabo ntibugaragarira mu byo bambaye cyangwa ibikoresho bafite, ahubwo bugaragarira mu mishinga bafite, mu mitekereze yabo no mubyo bifashisha umunsi ku munsi mu kubaka ibindi bihambaye.
Iyo imyumvire igutwaye—wiriruka inyuma y’ibintu bitagira agaciro
Mu Rwanda no muri Afurika yose, hari ikibazo gikomeye cy’imyumvire yo gushyira imbere ibikoresho kurusha ejo hazaza.
Abantu benshi bumva ko kugira iPhone ari ikimenyetso cy’ubuzima bwateye imbere. Nyamara mu by’ukuri:
-
Telefoni ntabwo iguha ubumenyi,
-
Ntabwo ikwongerera ubumenyi bw’imari,
-
Ntabwo iguha imishinga,
-
Ntabwo iguhindura umuntu ufite icyerekezo.
Icya mbere ikora ni ukuguteranya n’umufuka wawe, igatuma ubaho mu ruvunge rw’igitutu cy’imibereho utateganyije.
Byongeye, hari abarangiza kugura telefoni ihenze—bakiyicaza mu rugo badafite n’aho gukorera. Ni ukwigira ku bantu bafite ubushobozi bwo kugura telefoni buri mezi abiri, nyamara wowe ushobora kuyigurira rimwe mu myaka itatu.
Isomo dukura ku Mwami wa Qatar
Sheikh Tamim yahise aba urugero rwiza ku isi yose. Yatweretse ko:
-
Kuba ukomeye bituruka ku bwenge, si ku gikoresho.
-
Icya ngombwa si ibyo utunze, ahubwo ni uko utekereza.
-
Kwiyubaka mu mutwe birusha kure kwiyubaka mu bino.
Iyi foto y’umwami wa Qatar ikwiye gufungura amaso ya benshi: Niba umuntu ukuriye igihugu gifite umutungo utagereranywa adashyira agaciro kuri version ya telefoni, kuki wowe ibi bikuremerera?
Ese wowe ibyo ufite ubikoresha ute?
Iby’ingenzi birimo:
-
Gusoma, kwiga no kwagura ubumenyi,
-
Gukora imishinga mito itangiza macye,
-
Gukora neza ibyo ufite kugira ngo bikwereke aho ujya,
-
Gukoresha ikoranabuhanga mu kubaka, si mu kwerekana.
Telefoni yawe siyo iguhesha icyubahiro—ibitekerezo byawe, imyitwarire yawe n’icyo urimo kubaka nibyo biguhesha agaciro.
Inkuru y’umwami ukoresha iPhone 12 ni isomo rigenewe abantu bose bumva ko ubuzima bushingiye ku kuboneka neza ku mbuga nkoranyambaga.
Hari byinshi byakubakirwa ku bukire bwo mu mutwe, ku mishinga, ku bumenyi no ku nzozi zawe—kurusha ku kugaragara nk’uwesheje byose ngo uhuze amabwiriza y’abakureba kuri Instagram.
Niba ari wowe ushaka “iPhone 17”—wibanze ku kubaka ubuzima uzashobora gutunga ibyo byose nta bihombo n’umubabaro. Ubushobozi bw’ukuri si ugutunga ibigezweho, ni ukubasha kubyigurira udahangayitse.



